in

Vision FC iraye ibonye inota rya mbere muri Shampiyona

Mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu, Vision FC yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya na Muhazi United ibitego 1-1.

 

Samson Babuwa ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Muhazi United ku munota wa 16 w’umukino, bituma iyi kipe ibona icyizere cyo kwegukana amanota atatu. Gusa, Vision FC yagaragaje imbaraga mu gice cya kabiri, isatira cyane ari nako ishyiraho igitutu gikomeye.

 

Ku munota wa 87 w’umukino, Nshimiyimana Ibrahim yishyuriye Vision FC igitego cyahesheje iyi kipe inota rya mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka, bityo ikomeza kwirwanaho ngo izamuke mu manota nyuma yo gusabwa ibihe bikomeye mu mikino yatangiye.

 

Nubwo Vision FC yakuye inota rimwe muri uyu mukino, isize APR FC na Police FC ku mwanya wa nyuma kuko zo zitarabasha kubona inota na rimwe kuva Shampiyona yatangira kuko zitabashije gukina imikino yazo kubera imikino ny’Afurika.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City mu rubanza rukomeye rwa Premier League ku byaha by’imari bishobora gutuma yirukanwa muri Shampiyona

Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe kirekire ayobora Rayon Sports ntabwo akiri umuyobozi wayo