in

Videwo:Ibi byo birenze ubunyamanswa umugabo yafashe abakobwa be ku ngufu kugeza babyaranye abana 5

Umugore yavuze uburyo we na bashiki be bafashwe kungufu na se imyaka myinshi.

Aziza Kabibi yavuze ko se yatangiye kumusambanya no kumukubita afite imyaka 12 kandi akamubuza kugira uwo abibwira n’umwe.

Yavuze ko yashakaga guhunga urugo igihe runaka ariko murumuna we na bashiki be baramuhagarika.

Yavuze ko yamenye ko aramutse avuye mu rugo, papa we azatangira guhohotera barumuna be bityo akaguma.

Se yamusezeranyije ko aramutse ahagumye atazigera ababaza cyangwa ngo akore kuri bashiki be, bityo areka kugenda.

Icyakora, nyuma yaje kumenya ko se na we yasambanyaga bashiki be, Afite imyaka 15, yasamye inda ya se.

Amaherezo yaje gusama inshuro 5 kuri se kandi abana bose, nabo barumuna be, babyaranye na se murugo.

Muri rusange, se yabyaye abana batandatu bose hamwe nabakobwa be.

Uyu mukobwa yaje gishyira ibikorwa bibi bya se hanze ubundi arakurikiranwa.

Se w’uyu mugore ni umugabo wo muri Afurika n’Umunyamerika witwa Aswad Ayinde.

Umubyeyi we yahise akatirwa igifungo cy’imyaka 90 mu 2013 azira gufata ku ngufu abakobwa be 5.

Umukobwa we, Azizah, ubu asigaye akora amashusho kuri tik tok na Instagram avuga kubyo se yabakoreye kuri ubu akaba yaranditse n’igitabo.

Reba amashusho hasi….

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya nawe azi kuririmba: ihere amaso amashusho y’umukunzi wa Yvan Buravan arimo kuririmba indirimbo ya Yvan Buravan (video)

Killaman mu mvugo ya kirara abwiye amagambo Mama Nick wo muri City Maid maze yifata ku munwa(videwo)