in

NdabikunzeNdabikunze

Video:Mukaperezida na Kwizera mu rukundo ruryoshye.

Nyuma y’igihe Mukaperezida na Kwizera Evariste barushinganye kuri ubu bakomeje kugenda berekana urukundo rwinshi,dore ko uyu mubyeyi anatwite.

Iyi couple yatangiye kwamamara cyane mu Rwanda ubwo uyu Evariste wari urangije amashuri yisumbuye yafataga icyemezo cyo gushakana n’ uyu mubyeyi umuruta, benshi batatinyaga kwita umukecuru.Kwizera byose yabyimye amatwi abereka ko urukundo ruruta byose.Aba bombi bakunze gushyira hanze amafoto abagaragaza bari mu bihe byiza byurukundo bakayanyuza ku mbugankoranyambaga zabo.

Nyuma yo kumenya ko batwite imfura yabo ,kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho babyina indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula, aho baragaramo bishimanye,basomana,ndetse bigaragara ko bari mu munyenga w’urukundo.

https://www.instagram.com/reel/CTZIQ_ZH2ay/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko gahunda yo gukura ikiriyo no gufasha umuryango wa Jay Polly iteye.

Abayeho nk’umukene kandi afite imitungo ya za miliyari.