in

Abayeho nk’umukene kandi afite imitungo ya za miliyari.

Uyu musaza w’Umunyakenya ufite imyaka 68 y’amavuko, Stephen Ole Kapen, abayeho mu bukene bukabije cyane n’ubwo afite ubutaka bw’agaciro kangana n’amashilingi miliyoni 225 (ni ukuvuga miliyari 2.06 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw).

Ubutaka bw’uyu musaza wabyaye abana 13 bufite ubuso bwa Are 75. Tariki ya 17 Ukuboza 2020 yabwiye igitangazamakuru People Daily ko mu 2014, zose yazikodesheje mu gihe cy’imyaka 33 nyir’uruganda rutunganya isukari mu bisheke rwa Transmara Sugar Company wo Karere ka Kiambu.

Muri uwo mwaka, Kapen yatangiye buri Are imwe ku mashilingi ya Kenya 30,000, izindi azigurisha ku 150,000, izindi ku 750,000 bitewe n’ahantu zari ziherereye. Kugeza mu 2020, Are y’ubutaka yagurwaga miliyoni 3 z’amashilingi.

Ubwo uyu mushoramari yamaraga kwishyura Stephen Ole Kapen, yabasabye kuba bavuye muri ubu butaka kuko ari bwo bari batuyemo, agahingamo ibisheke, bakazabugarukamo igihe yabukodeshereje kirangiye. Bahise bajya gukodesha inzu yo kubamo ifite ibyumba bibiri mu gace ka Kigoris.

Umugore we, Emily Nashipai yavuze ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo gukodesha ubutaka muri iyi myaka yose batabyumvikanyeho, ko na nyuma yo gufata amafaranga yose, yayasesaguye, yose ashira nta kizima ayakoresheje.

Nashipai yagize ati: “Ubwo yakiraga aya mafaranga, yabaye nk’umusazi. Yaradusize, agaruka yarakennye. Yambwiye gusa ko yakodesheje ubutaka ubwo umushoramari yazaga, adusaba kuhava kugira ngo bahatere ibisheke. Ntabwo nabyizeye. Nararize ariko nta muntu, habe n’abakuru, wigeze adufasha”.

Uyu mugore yakomeje aganyira umunyamakuru ati: “Nagize ngo ndi kurota, ariko byari ukuri. Ntabwo nzi niba nzasubira ku butaka bwacu ukundi. Imyaka 33 ni myinshi kuko ndi kwegereza imyaka 50.”

Kapen na we yatangaje ko yari azi ko aya mafaranga yatekerezaga ko ari menshi cyane ku buryo adashobora gushira.

Ati: “Nagiye mu tubari, mba naratekereje ibindi nyakoresha. Nayakoresheje nabi nzi ko atazashira mu gihe gitoya”.

Inshuti n’abo mu muryango wa Kapen bemeza ko uyu musaza yasesaguye aya mafaranga cyane, bitewe n’uko yabonaga ari menshi. Saitoti Ngeiwa ufite akabyiniro muri Kilgoris yamutanzeho ubuhamya ati:

Amafaranga yari menshi. Buri gihe yategaga taxi, akanywa ‘pipe’ n’amasigara ahanze. Yategeraga abagore bazaga bavuye ahantu nk’i Nairobi. Yanywaga inzoga zihanze cyane na ‘wine’. Yari umunyabuntu”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video:Mukaperezida na Kwizera mu rukundo ruryoshye.

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru