in

Video ya Weekend: Mu gahinda kenshi, Legend Nzovu yangiwe kwinjira muri stade Amahoro ngo areba Amavubi na Nigeria – VIDEO

Nzovu, umukunzi ukomeye w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahuye n’agahinda nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Stade Amahoro kugira ngo yihere ijisho umukino wahuje Amavubi na Nigeria. Uyu mukino wari uw’umunsi wa gatanu wo mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 na Super Eagles ya Nigeria. Iyi ntsinzi yashyize Nigeria ku mwanya wa kane n’amanota atandatu, mu gihe U Rwanda rwasigaye ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi. Afurika y’Epfo ni yo iyoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, bakina na Lesotho muri Stade Amahoro. Iki ni amahirwe mashya ku Rwanda yo gukomeza guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuranga: Filime ihamagarira kubaha no kwihangana mu buzima bwa buri nunsi ntikwiye kugucika