in

Video : Al-Hilal SC itsibuye akanyafu karemereye APR FC iyambura intebe y’icyubahiro

Ikipe ya Al-Hilal SC yongeye kuyobora Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0, mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wahuje amakipe abiri yari ahanganiye umwanya wa mbere, aho APR FC yari iyoboye n’amanota 37 mu gihe Al-Hilal yari ifite amanota 35. Al-Hilal yitwaye neza kuva umukino utangiye, igaragaza ubukana n’umuvuduko byayifashije kugenzura umukino.

Ku munota wa 23, Madicke Kane yafunguye amazamu ku mupira uteretse utewe hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hakizimana Adolphe ananirwa kuwugarura. Iki gitego cyahaye Al-Hilal icyizere, mu gihe APR FC yakomeje kugorwa no kubona inzira y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Al-Hilal SC iyoboye n’igitego 1-0, nubwo APR FC yagerageje gusatira binyuze kuri Ruboneka Bosco, Djibril Ouattara na William Togui, ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuyigora.

Mu gice cya kabiri, APR FC yinjiye mu mukino ishaka kwishyura, isatira cyane, ariko ubwirinzi bwa Al-Hilal buyobowe na Walieldin Daiyeen bukomeza kwihagararaho. Ku munota wa 78, Emmanuel Flomo yatsinze igitego cya kabiri cya Al-Hilal nyuma yo gusubizamo umupira wari uvuye ku mutambiko, ashimangira intsinzi y’ikipe ye.

Mu minota ya nyuma y’umukino, APR FC yakomeje gusatira, cyane cyane ku mipira iteretse, ariko umunyezamu Mustafa Mohamed n’ubwugarizi bwa Al-Hilal bakomeza kwitwara neza kugeza umukino urangiye.

Madicke Kane nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Al-Hilal SC mu gice cya mbere.
Emmanuel Flomo ashimangira intsinzi ya Al-Hilal SC atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 78.

Iyi ntsinzi yahesheje Al-Hilal SC amanota 38 iyifasha gufata umwanya wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe APR FC yagumanye amanota 37 ku mwanya wa kabiri. Al-Hilal imaze gukina imikino 16, mu gihe APR FC imaze gukina imikino 19.

Al-Hilal SC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu yakire FC St-Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Stade Amahoro, mu mukino wa CAF Champions League uzatangira Saa Cyenda. Iyi kipe irasabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo igere muri 1/4 cya CAF Champions League.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Ishuri rya KSP RWANDA ryakoze graduation kunshuro ya mbere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO