in

Victor Osimhen ukinira Napoli yakoze ibyo abakinnyi benshi ku isi batajya babasha gukora (AMASHUSHO)

Umunyanigeriya (Nigerian) Victor Osimhen  ukinira ikipe ya Napoli  n’ikipe y’igihugu ya Nigeria yakoze ibyo abakinnyi benshi ku isi batajya babasha gukora ,bamwe bahita bavuga ko aricyo kintu kiza abanyanigeria aho bava bakagera barusha abandi .

Mu mashusho yasakajwe ku rubuga rwa twitter na Africa Facts Zone , agaragaza Victor Osimhen arikumwe na bagenzi be bagenda mu kibuga ariko yareba ku ruhande umufana warimo amuhamagara cyane akabona afite idarapo rishushanyijeho isura ye maze bikamukora ku mutima.

Byatumye kwihanga kwe kuba gucye maze kuko atabashaga kugera aho uyu mufana yari yicaye ,asaba umukamezi w’umupira wari hafi aho kujya kumwakira numero uwo mufana , maze ahita akoresha ibimenyetso yereka uwo mufana ko ari buze kumuhamagara nibamugezaho numero ye .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imana ikomeze imurengere nta mvura idahita: n’ubwo umubyinnyi Titi Brown atorohewe n’uburoko akomeje gusabirwa ku mana na benshi

Erik Ten Hag utoza Manchester United yatangaje impamvu y’umusangiro we na Sir Alex Ferguson umugoroba wose