Umuhanzikazi Vestine, uririmbana na murumuna we Dorcas, akomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje yasutse imisatsi ye, mu gihe itorero ADEPR, abarizwamo, risanzwe ritabyemera.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibyo yakoze bidakwiye ku muntu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe abandi bavuga ko imisatsi yasutse atari ikibazo, ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kumucira urubanza.
Kugeza ubu, Vestine ubwe ntaragira icyo atangaza kuri iyi ngingo, ndetse n’ubuyobozi bwa ADEPR ntiburagira icyo bubivugaho.

