Valentin ni izina ry’abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini ku izina Valentinus rikaba risobanura umuntu utera abandi imbaraga cyangwa se ugaragaza ubutwari. Iyo ari umukobwa bamwita Valentine
Ibiranga ba Valentin
Valentin ni umuntu w’impirimbanyi, udapfana ijambo ,icyo waba uricyo cyose akubwiza ukuri.
Akunze kurangwa no gufata umwanya agatekereza ku byo avuga kandi usanga yitangira akazi uko kaba kameze kose.
Ahorana inyota yo kumenya ku buryo hari ubwo usanga no mu myaka ye y’ubusaza asubira mu ishuri akiga, cyangwa akabaza ibibazo by’interamatsiko ,agamije kuvumbura ikintu gishya buri munsi
Valentin hari ubwo umujinya we uba hafi, akaba yavuga nabi kandi agira inenge yo gufata ibyemezo ahubutse.
Ni umuntu uhindagurika, rimwe ugasanga adakurwa ku ijambo ariko ubundi agasabana ndetse akaba ari nawe ukwishotorera.
Iyo akiri umwana Valentin aba akunda umuryango we ku buryo kumutandukanya n’iwabo bimuhungabanya.
Aba ashaka guteteshwa kugira ngo yumve ko akunzwe, iyo bitabaye ibyo biramubabaza ugasanga ahorana agahinda no kumureba ku maso.
Akunze kwiga ibijyane n’ubuhinzi, ubworozi,ubuvuzi n’ibindi gusa usanga akunda n’ibintu bijyanye no guhuza abantu hamwe n’ubujyanama kuko yiyiziho kwemeza abantu.
Murakoze cyne ndasobanukiwe ubutaha muzatubwire ibimuranga murukundo uko akunda nuko yitwara murukundo