in

Uzishyura 50,000 Frw ntazigera akandagira kuri Convention Center: Ubukwe bwa The Ben na Miss Uwicyeza Pamella buhenze nk’ubuzima bwa Kigali

Abifuza kuzitabira ubukwe bwa The Ben ariko batazabasha kugera aho buzabera, batekerejweho n’uyu muhanzi wateguye uburyo bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga bagasabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aya makuru agaragara ku rubuga rwashinzwe na The Ben na Pamella mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi babo muri ibi bihe by’ubukwe.

Mu makuru y’ibanze yatanzwe n’uyu muryango bashyizeho uburyo abifuza kubashyigikira babigenza n’uko abifuza gukurikira ubu bukwe bifashishije ikoranabuhanga bazabikora.

Binyuze kuri uru rubuga bigaragara ko umuntu wifuza gukurikira ubukwe bw’aba bombi akoresheje ikoranabuhanga azajya asabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urwandiko ruteye agahinda rwa Anita ukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we buri joro uko yitsamuye

Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports agiye kugura akayabo umukinnyi yatozaga muri iyi kipe nubwo akiyigeramo yabonaga ari we muswa mu bandi bose