Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Senegal, mutoza Gérard Buscher watoje Amavubi, yavuze ko kuba yakinnye n’ikipe ya kabiri ya Senegal idakwiye gusuzugurwa kuko ikinamo benshi bo ku mugabane w’i Burayi.
Ni umukino w’umunsi wa gatandatu mu itsinda L ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire, wabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023 ubera kuri Stade ya Huye urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Nyuma y’uyu mukino, Gérard Buscher wari umutoza w’Amavubi yagize ati “Ati “Mu gihe twari tukiri kumva ko ari bato ndetse nta bunararibonye bafite, byaduteje ibibazo mu minota icumi ya mbere. Banatwinjije igitego nubwo byarangiye tunganyije. Byari bigoye gutegura umukino kubera imyaka bafite ariko ntitwibagirwe ko benshi bakina mu byiciro bya mbere i Burayi.”
“Sinumvaga ko dushobora gutsindwa ariko muri rusange nishimiye imikinire twagaragaje. Iriya kipe irakomeye ntabwo ari buri wese wayigira. Uzi ko ntaho itaniye n’iya kabiri y’u Bufaransa? Mbese batweretse umukino mwiza w’Abanya-Sénégal.”