in

Uzagurisha umugabane we akagura itike ya Miliyoni 10 mu gitaramo cya The Ben i Burundi, azagirirwa umugisha no gusurwa n’uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi

Uzagurisha umugabane we akagura itike ya Miliyoni 10 mu gitaramo cya The Ben i Burundi, ahagirirwa umugisha no gusurwa n’uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi.

Mu gihe iminsi y’igitaramo cya The Ben i Burundi yegereje, amakuru aturuka i Bujumbura ahamya ko abazitabira icya VIP cyateguwe ku wa 30 Nzeri 2023 bakabasha kwishyura itike ya miliyoni 10FBu (arenga miliyoni 3Frw) bazanasurwa n’uyu muhanzi mu rugo.

Ibi byagarutsweho n’abateguye iki gitaramo ubwo babwiraga itangazamakuru ry’i Burundi ibijyanye n’amatike yo kwinjira mu bitaramo The Ben azakorera i Bujumbura.

Ni ibitaramo bibiri birimo icya VIP giteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2023 n’icya rusange gitegerejwe ku wa 1 Mata 2023.

Mu gitaramo cya VIP giteganyijwe kubera ahitwa Eden Garden Resort ku wa 30 Nzeri 2023 kwinjira bizaba ari ibihumbi 100FBu (arenga ibihumbi 30Frw) mu myanya isanzwe, ameza y’abantu umunani bari kumwe bakishyura miliyoni 2FBu (hafi ibihumbi 700Frw) abayiriho bagahabwa amacupa abiri ya champagne bihitiyemo.Ni mu gihe hari itike iri kugura miliyoni 10FBu (arenga miliyoni 3Frw) aho uzaba yaguze iyi tike azaba yemerewe kwinjirana n’abantu umunani bakanywa ibyo bashaka ijoro ryose ari nako barya ibyo bihitiyemo.Uretse ibyo ariko abazagura iyi tike bazagira amahirwe yo gusurwa na The Ben mu rugo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haruna Niyonzima ni umwe mubahuriga biteguye kujya gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ifite akazi katoroshye i Benghazi

Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ yanenze uburyo Benie w’imyaka 10 asubiza ibibazo by’abantu bakuru maze aboneraho kugira inama ababyeyi bagenzi be uko batanga uburere – VIDEWO