in

“Uzagira ineza yanjye yibuka, azayiture abana banjye” Umunyamakuru Théogène yasobanuye iby’urwandiko ruteye agahinda rwasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari afungiwe i Mageragere

Ubwo urukiko rwanzuye ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène afungwa iminsi 30 y’agateganyo, amaze kugezwa i Magererage hasakaye urwandiko ruteye agahinda.

Uru rwandiko rwagarukaga ku kuba yarazize akazi ke k’itangazamakuru. Muri uru rwandiko yasoje asaba ko uwo yaba yaragiriye neza wese yazibuka iyo neza maze na we akayitura abana be. Ati: “Uzagira ineza yanjye yibuka, azayiture abana banjye.”

Icyateye urujijo abantu, nu uburyo uru rwandiko yarwandikiye muri gereza rukaza kugera mu itangazamakuru ndetse hari abataratinye kuvuga ko atari we warwandutse kuko rwari rufite Copy nyinshi mu ndimi zitandukanye.

Gusa nyuma yo kurekurwa, Théogène yatangaje ko uru rwandiko ariwe warwanditse ndetse avuga ko kugira ngo rusoke gereza, byasabye ubuhanga buhambaye ku buryo nta muntu we wa hafi wamenye uko yarugejeje ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amagambo yatangarije kuri shene ye YouTube ‘Ukwezi TV’, aho yavuze ko kujya muri gereza byamubereye isomo rikomeye ndetse kandi yavuze ko yeretswe urukundo n’abantu ku buryo yatunguwe n’ukuntu bamwitayeho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Théogène ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable, ariko na none urukiko rwategetse ko azajya yitaba inshuro imwe mu kwezi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wabanje mu kibuga mu Amavubi mu mukino uheruka akavugirizwa induru na benshi kubera nta kintu yakoze yongeye kurikoroza nyuma y’amakuru avuga ko azabanzamo ejo

Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y’intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n’igihembo cy’umutoza wahize abandi