in

Uyuwe arenze Kazungu Denis! Umusore w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho kwica abagore barenga 42

Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya (DCI) na Polisi byatangaje ko byataye muri yombi umugabo witwa Collins Jomaisi Khalisia wemera ko yishe abagore 42 mu bihe bitandukanye.

Ni mu gihe mu munsi yashize, mu Rwanda humvikanye inkuru y’umwicanyi Kazungu Denis wakatiwe burundu ashinjwa kwica abantu 13 agereranwa n’uyu wo muri Kenya doreko bombi bicaga abantu bakabambura utwabo.

Umuyobozi Mukuru wa DCI, Amin Mohamed, yatangaje ko Collins yafatiwe mu mujyi wa Kenya i Nairobi, mu gace ka Kayole, mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, aho yari yagiye kureba umukino wa Espagne n’u Bwongereza.

Collins w’imyaka 33 y’amavuko yafashwe nyuma y’aho abaturage babonye mu kimoteri cyo mu gace ka Kware (i Nairobi) imirambo myinshi y’abagore yari izirikiye mu mashashi.

Umuyobozi wa DCI yasobanuye ko umuntu wa mbere Collins yishe mu 2022 yari umugore we kandi ko na we yamugujunye muri iki kimoteri.

Ubwo yari amaze gufatwa, abashinzwe iperereza bakomereje mu rugo rwe, basangamo udukarita 24 twakuwemo imirongo ya telefone, telefone umunani, mudasobwa, amashashi 12, agakoresho bambika ikiganza n’amapantalo abiri y’abagore.

Amin yagaragaje ko Collins ashobora kuba ari umwicanyi ruharwa (serial killer), cyane ko aba bagore bose yabishe mu buryo bumwe. Ati “Ubona ko uburyo yabishe bujya gusa. Urebye ku myaka, iri hagati ya 18 na 30. Urebye ku gitsina, bose ni abagore. Uburyo imibiri yangirijwe, ikabikwa ni bumwe. Aho yagujunywe na ho ni hamwe.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Bianca Babe ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we

APR FC igiye kumanura i Nyarugenge ba rutahizamu babiri b’abanya – Nigeria