in

Uyu we no kugenda arayisohokamo nta gihe amaze! Hamenyekanye impamvu ikomeye irimo gutuma Youseff Rharb adakinishwa ndetse no mu myitozo kubona umwanya bikaba bidashoboka

Uyu we no kugenda arayisohokamo nta gihe amaze! Hamenyekanye impamvu ikomeye irimo gutuma Youseff Rharb adakinishwa ndetse no mu myitozo kubona umwanya bikaba bidashoboka

Ikipe ya Rayon Sports itorohewe muri iyi minsi kubera kubura umusaruro uhagije abafana bifuza, rutahizamu Yousef Rharb yabigendeyemo none ntabwo akibona umwanya.

Hashize iminsi abafana batabona rutahizamu bakunze mu myaka ishize, Youseff Rharb kubera ibibazo yagiranye n’abatoza b’iyi kipe harimo Yemen Zelfani uheruka gutandukana nayo kubera ko ngo yabonaga uyu mukinnyi akina arimo gushimisha abafana apana gushaka intsinzi.

Uyu mutoza akimara kugenda Yousef yarishimye cyane kuko yumvaga agiye kubona umwanya wo gukina noneho aza kwicazwa n’umutoza mushya Mohamed Wade wasigaranye iyi kipe, biramubabaza ku buryo bukomeye ndetse aza guhita agirana ibibazo n’uyu mutoza.

Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi nubwo yagiranye ibibazo n’abatoza ariko ngo yari afite imyitwarire itari myiza harimo nko gukererwa imyitozo hakazamo no gusuzugura abatoza ndetse byanamuvuriyemo guhabwa ibihano bikomeye n’ubuyobozi bishobora no gutuma afata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe.

Youseff Rharb kugeza ubu ntabwo yishimiye kuba mu ikipe ya Rayon Sports kubera uko ngo arimo gufatwa ndetse bisa nko mu myaka ishize ayisohokamo uko byabanje kugenda.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Umugabo wange aranshyigikiye kandi arakomeye” Mutesi Scovia yasubije abibazaga icyo umugabo we akora gituma avuga amagambo nk’ayo avuga – videwo

Rayon Sports niyo igiye kubihomberamo! APR FC na Rayon Sports zigiye gukina imikino y’ibirarane ariko Rayon Sports niyo ishobora kuzabihuriramo n’ibibazo bitazayorohera