in ,

Uyu mukobwa yakoreye inshuti ye yo mu bwana igikorwa cy’intangarugero cyashimwe na benshi (amafoto)

Umukobwa wo mugihugu cya Nigeria yakoze ibintu byakoze ku mitima ya benshi bitewe n’urukundo yagaragarije inshuti ye bakuranye.

Aya mafoto yakoze benshi ku mutima

Ni amafoto menshi atandukanye akomeje kugenda ahererekanwa kumbuga nkoranya mbaga, aya mafoto agaragaza uyu mukobwa ari kumwe n’umusore wari waragize ikibazo cyo mu mutwe yibera mu kimoteri aho bajugunya imyanda.

Uyu musore yari amaze igihe yaragize ikibazo cyo mu mutwe yatewe no gufata ibiyobyabwenge.

Uyu mukobwa wari wariganye n’uyu musore ndetse ngo banabaye inshuti ubwo bari bakiri kuntebe y’ishuri, uyu mukobwa ngo yaje kumenya ko uyu musore yasaze kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ngo byaramubabaje cyane niko kujya gushakisha uyu musore aho bari baramurangiye.

Yahise ajya ku mushakira amafunguro ngo agire icyo ashyira mu nda

Icyatunguye abantu benshi ni urukundo uyu mukobwa yeretse uyu musore aho yamusanze, maze akiyemeza kumukura mu muhanda ndetse agafata n’umwanzuro wo gukora icyari cyo cyose cyatuma uyu musore asubira mu murongo nk’uw’abantu bazima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto- reba uko igitaramo cya nyuma Meddy yakoreye mu Rwanda cyari kimeze

Clement na Knowless nubwo babanye nk’umugabo n’umugore ngo burya hari ikintu bahuriyeho bombi (amafoto)