Umukobwa wo mugihugu cya Nigeria yakoze ibintu byakoze ku mitima ya benshi bitewe n’urukundo yagaragarije inshuti ye bakuranye.
Ni amafoto menshi atandukanye akomeje kugenda ahererekanwa kumbuga nkoranya mbaga, aya mafoto agaragaza uyu mukobwa ari kumwe n’umusore wari waragize ikibazo cyo mu mutwe yibera mu kimoteri aho bajugunya imyanda.
Uyu musore yari amaze igihe yaragize ikibazo cyo mu mutwe yatewe no gufata ibiyobyabwenge.
Uyu mukobwa wari wariganye n’uyu musore ndetse ngo banabaye inshuti ubwo bari bakiri kuntebe y’ishuri, uyu mukobwa ngo yaje kumenya ko uyu musore yasaze kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ngo byaramubabaje cyane niko kujya gushakisha uyu musore aho bari baramurangiye.
Icyatunguye abantu benshi ni urukundo uyu mukobwa yeretse uyu musore aho yamusanze, maze akiyemeza kumukura mu muhanda ndetse agafata n’umwanzuro wo gukora icyari cyo cyose cyatuma uyu musore asubira mu murongo nk’uw’abantu bazima.