in

Uyu mukobwa uhenze cyane ,inkwano yakowe ntizapfa kubonwa n’ubonetse wese.

Uyu mukobwa udasanzwe yitwa Nyalong Nging Deng, uyu mukobwa ukomoka mu bwoko bw’aba Dinka muri Sudan y’epfo, ubu niwe munya Africa uhenze kurusha abandi nyuma yuko akowe inkwano ihenze cyane, ndetse abakire bagera kuri batandatu bakaba bari bari kumurwanira umwe muribo akamutsindira.

Nyuma yuko uyu ngo yakuruye abaherwe bagera kuri batandatu bose bakamurwanira, uyu mukobwa w’imyaka 27 wari ukiri isugi, byarangiye abonye umwegukana. Byose byabaye kuri uyu wa gatanu, ubwo uyu mukobwa yasezeranaga n’umuherwe witwa Kok Alat mu murwa mukuru wa Juba m’ubukwe bw’agatangaza, bwarangiye umukobwa abonye umugabo umukwiriye.

Uyu mugabo Kok Alat wamwegukanye yahigitse abandi batanu kandi b’abaherwe, mubo yatsinze akabajyana umugeni harimo na guverineri w’imwe mu ntara zigize icyo gihugu. Kok Alat kugira ngo wemere ko ari umuherwe koko yatanze inkwano ifatika abandi bahita bayamanika.

Iyo nkwano irimo inka zigera kuri 530, harimo kandi imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Landcruiser zizwi nka “V8” arangije hejuru yibyo arenzaho n’amafaranga cash angana n’ibihumbi icumi by’amadorali ($10,000). Nyuma y’iyi nkwano rero abantu bemeje ko uyu mukobwa kugeza ubu ariwe uhenze ku mugabane wose wa Africa.

Uyu mugabo yatsinze bagenzi be kubera ko ntanumwe wari washoboye kugeza kuriyo nkwano, nka guverineri wari mu batsinzwe, yari yatanze inka 353, ndetse n’ubutaka bunini cyane kandi bwiza ariko byarangiye bidafite agaciro bashaka.

Gushyingira umukobwa muri Sudani y’epfo ubu ni business ishyushye kubera ko kugira ngo umukobwa waho umukure murugo ugomba kuba wifashije koko. Ubusanzwe mu muco n’amategeko y’aba Dinka inkwano yaho kugira ngo wegukane umukobwa, ihera ku nka byibuze 70 kugeza kuri 250, ibi ngo babikora kugira ngo nibitagenda neza bagatandukana bazabone icyo basubiza umusore kuko byanze bikunze za nka ziba zaragwiriye.

Muri uyu muryango kandi ntiwabona umugeni wabo uterekanye ko koko uzamuhaza nimubana ari yo mpamvu bagusaba inkwano itubutse cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo bwiza byagufasha kugabanya ibiro byoroshye.

Umukobwa w’indaya ruharwa yahishuye ubugome bukabije yakoreye abagabo b’abaherwe.