in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Uyu mugore mwiza yasutse amarira ubwo yavugaga uburyo yashyingiwe afite imyaka 14 gusa|Ibyamubayeho birababaje.

Uyu mubyeyi witwa Joyce yasutse amarira ubwo yavugaga inkuru y’uburyo yashyingiwe akiri muto cyane, ndetse agafungiramwa mu nzu umwaka wose muri Tanzania.

Uyu Joyce aganira na ISIMBI TV yavuze ko muri 2003 aribwo yarangije amashuri ye abanza ahita ajya muri Tanzania, aho yaje guterurwa(gushyingirwa mu ibanga)afite imyaka 14 gusa y’amavuko.Mu marira menshi yavuze ko yibuka uburyo yamaze umwaka wose afungiranye mu nzu,ngo icyo abamusambanyaga bashaka kwari ukugirango atwite atazasohoka ,akabacika.Gusa kubw’amahirwe yaje kuhava adatwite.

Uyu mudamu avuga ko nyuma yo kuva muri Tanzania yaje guhura nundi mugabo I Kigali amujyana iwe aramusambanya ndetse amutera inda,ibintu byamukomerekeje cyane,ndetse ariheba. Avuga ko ibyamubayeho byose byatumye azinukwa abagabo ku buryo bukomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu by’ingenzi bishobora gutuma abagore b’iki gihe bakururwa n’abagabo bakabibakundira cyane.

Amafoto ateye ubwuzu ya ya couple yaciye ibintu mu Rwanda bitewe n’uburyo bambara bakajyanisha.