in

Uyu mugabo yemeye gatanga akayabo kugirango ahinduke nk’imbwa|abayeho mu buzima butangaje.

Uyu mugabo yahisemo gukora ibishoboka byose ngo bamuhindure nk’imbwa ngo kuko yari arambiwe kubaho ubuzima busanzwe bw’abantu.

Muri iki gihe,abantu bamwe basigaye bakora ibintu bidasanzwe kugira ngo bavugwe cyane mu gihe abandi basigaye batishimira uko baremwe bagahitamo kwihindura ibipupe,amashitani,kwihindura ibitsina n’ibindi.

Bamwe basigaye bibagisha kugira ngo biyongereshe ibibuno,amabere n’ibindi bice by’umubiri ariyo mpamvu n’uyu Tom Peters yabonye kubaho ameze nk’umugabo bidakwiriye atanga akayabo k’amafaranga atunze kugira ngo amere nk’imbwa bubwa.

Umugore atewe ishema n’umugabo we wihinduye imbwa.

Tom Peters w’imyaka 35 n’umusore mwiza ariko yavuze ko atishimiye kubaho ameze nk’umuntu niko guhitamo kwihindura nk’imbwa.

Nk’uko tubikesha Metro ngo Tom Peters yagurishije bimwe mu byo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kwibagisha no kugura ibyatuma asa nk’imbwa.

Uyu Tom Peters afite umukunzi we babana ngo ugenda amukurubana igihe cyose bagize aho batemberera ndetse ngo nawe ntaterwa ipfunwe nuko uyu mukunzi we yahisemo kwihindura imbwa.

Abantu batandukanye bakaba baratunguwe n’uyu mugabo wemeye gukora iki gikorwa kigayitse cyo kwihindura nyarubwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ubutumwa bushimisha cyane umukobwa mu gitondo akibyuka ,akarirwana akanyamuneza.

Big Boss yahishuye ko akunda kurya no gutera akabariro |arya amasorori atatu y’ibiryo