in

Uyizonga ihita ikugura! APR FC igiye kugura umukinnyi wayizonze bitavugwa ku mukino wa Gaadiidka FC

Uyizonga ihita ikugura! APR FC igiye kugura umukinnyi wayizonze bitavugwa ku mukino wa Gaadiidka FC.

Biravugwa ko APR FC yatangiye ibiganiro na myugariro wa Gaadiidka FC yo muri Somalia ukomoka muri Côte d’Ivoire, Ouattara Saidi Kouassi.

Uyu mukinnyi akina mu mutima w’ubwugarizi ni umwe mu bagoye iyi kipe mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho APR FC yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Ni umukinnyi wari wateje impaka ndetse n’iyo APR FC isezererwa yari gutanga ikirego kuko uyu mukinnyi afite imyirondoro ibiri itandukanye aho ubwo APR FC yasezereraga Mogadishu City Club muri 2021, uyu mukinnyi yakiniraga iyi kipe yitwa Adjimani Hugues S. Kouame ni mu gihe muri 2023 akinira Gaadiidka FC yitwa Ouattara Saidi Kouassi.

APR FC nyuma y’umukino wo kwishyura umwe mu batoza b’iyi kipe yegereye uyu myugariro bagirana ikiganiro kigufi kitamaze iminota irenze 3, kimwe mu byo yamubajije ni uko yakwemera kuza gukina muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma yo kubimenyesha abo bakorana, bamwe mu bantu bo muri APR FC bagiye kuri hoteli iyi kipe yari icumbitsemo mbere yo gusubira muri Somalia babonana n’uyu mukinnyi ndetse basigarana na nimero ze.

APR FC irimo gushaka uburyo yakongera imbaraga mu bwugarizi mu gihe Bienvenue Charles Bindjeme Banga baguze ataragera ku rwego bamwifuzaho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Christopher ntabwo akiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda ukundi (AMAFOTO)

Sibo bamushotoye! Nyuma y’uko amashusho y’urukozasoni ya Sheilah Gashumba ari kwikinisha ashyizwe hanze n’abantu batazwi, Sheilah Gashumba na we yahise asohora amafoto yerekana ibindi bice bye by’umubiri batagaraga neza mu mashusho (AMAFOTO)