Umunyamidelikazi akaba n’umushabitsi Shaddyboo yari yateguye igitaramo cyo kwizihiza ko yujuje abamukurikira bangana na Miliyoni imwe kuri Instagram, akaba kandi ariwe mu nyarwanda wakoze ibi ku isi. Iki gikorwa kikaba cyarabereye Keza Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022.
Ibi kandi bikaba byanahuriranye nuko Shaddyboo yaramaze gutsindira igihembo cy’icyamamare cyahize abandi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers) mu irushanwa ryitwaga Rwanda Influencers Award.
Tugarutse ku kirori cya Shaddyboo, yaserutse yambaye ikanzu nziza ngufi y’umukara ndetse n’inkweto ndende. Iki kirori kikaba cyaje kwitabirwa n’abantu batandukanye.
Nku muntu wari ushimishijwe no kuba yarageze kuri byinshi uyu mwaka harimo kuzuza Miliyoni y’abantu bamukurikira ndetse n’igihembo yari amaze guhabwa, kuri Shaddyboo ntakindi cyagombaga gukurikiraho uretse kwishima mu buryo butandukanye harimo kubyina ndetse no gusangira n’inshuti ze amazi y’abagabo (Inzoga).
Gusa ibi bikaba bitaje kurangira neza nkuko umunyarwanda yagize ati “Uyikura mu icupa, ikagukura mu bagabo”. Shaddyboo yaje gusoma agatama ntiyibuka kumenya ingano y’ako abashije, birangira kamurushije imbaraga nkuko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho, Shaddyboo agaragara ari kubyinira hejuru y’intebe ariko imbaraga zikamubana nkeya bikarangira ahirimye hasi gusa Imana ikinga ukuboko ntiyagira icyaba. Gusa bikaba bitagaragaye neza kuri uyu mudamu w’abana babiri b’abakobwa abereye ikitegererezo ndetse nk’umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutseko ko kandi Shaddyboo ari umwe mu bayoboke b’idini ya Islam, ubusanzwe ritemera ubusinzi no kunywa ibisindisha gusa Shaddyboo we akaba amenyerewe ku myitwarire ubundi idasanzwe ku bandi bayisilamukazi nko kunywa inzoga no kwambara imyenda igaragaza imiterere y’umubiri wabo.