in

Uwiyita umwami w’amajyepfo Davis D yifatiye kugakanu abatumye asebera mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye

Umuhanzi Davis D yatangaje ko atazongera gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye nyuma y’uko atumiwe mu gitaramo we na B Threy kikitabirwa n’abafana babarirwa ku ntoki, bikarangira batanaririmbye, agaragaza ko byatewe n’abagiteguye batumvikanye n’ubuyobozi bw’abanyeshuri.

Aganira na IGIHE, Davis D, yavuze ko atabuze abafana ahubwo ko abateguye igitaramo batigeze baganira n’abayobozi b’abanyeshuri, ahamya ko kuri we yishyuwe ntacyo abaza uwamutumiye, ariko hari ibyo asaba ko byakosoka bidakomeza kubicira izina.

Yagize ati “Ahubwo reka mbwire abantu bose bategura ibitaramo bajye babanza bakorane neza n’abayobozi b’abanyeshuri kuko ubu njyewe abantu bazi ko nabuze abafana.

Oya da! Ntabwo ari byo. Hanze ya Kaminuza twabonye abantu benshi bashakaga kuza mu gitaramo ariko ntabwo byari byemewe bitewe n’uko abantu bo hanze bitemewe.’’

Yakomeje agira Ati “Sinzasubira gutaramira i Huye muri kaminuza igihe cyose abateguye igitaramo baticaye ngo baganire n’abayobozi b’abanyeshuri kuko birangira ari abahanzi batahanye igisebo kandi twebwe tuba twakoze ibitureba.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimironko! Imodoka y’abashinzwe umutekano yakoze impanuka iteye ubwoba

Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yasinyishije abahanzi bakomeye bo muri Congo