in

Uwitwaje intwaro yarasaguye abashinzwe umutekano ntacyo bapfa ahita ahunga

Mu ibihugu byo hanze y’u Rwanda, amabandi n’udutsiko twitwaje intwaro dukomeje kwibasira aba polisi ku bwinshi

Ahagana mu masaha ya saa munani z’urucyerera tariki ya 2 Mutarama 2023 muri Allegheny County iherereye muri Pennsylvania muri leta zunzubumwe za America, umugizi wa nabi utaramenyeka yaturutse iburasirazuba bw’amajyaruguru ya Allegheny County ari mu modoka aza anyanyagiza urufaya rw’amasasu ku bapolisi 2 bari bari kuri patoroyi.

Mr. Christopher Kearns, umuyobozi wa polisi muri kariya gace yatangaje ko Umupolisi umwe yarashwe mu mutwe agahita yitaba Imana, undi we yarashwe mu kugura arakomereka ariko yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Mr. Christopher Kearns, yatangaje ko Umupolisi warashwe agapfa yitwaga Justin McIntire ariko ntiyigeze atangaza amazina y’uwakomeretse

Polisi yo muri Allegheny County yatangaje ko hataramenyeka uwihishe inyuma y’ikigitero kandi ko hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane abihishe inyuma y’iki gitero.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo ya nyuma Papa Benedicta XVI yavuze mbere yo kwitaba imana yakoze k’umarangamutima y’abakatorike

Umukinnyi Feisal Salum yahawe umuzinga w’imodoka n’inzu ihenze