in

Uwimana Albert w’imyaka 26 yasanzwe mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, yapfuye

Uwimana Albert w’imyaka 26 yasanzwe mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku gicamunsi cyo ku wa 29 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Rusayu, Akagari ka Kigogo, mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi.

Abaturanyi b’uyu musore bavuga ko bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho basanze umurambo hanukaga imiti yica udukoko, ariko nta gikomere yari afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Nyankenke, Manishimwe Jean de la Croix, yemeje ayo makuru.

Yagize ati “Yego byabayeho. Ni umusore wari ukiri ingaragu, ufite imyaka 26, bamusanze mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, bamusangamo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho bamusanze hanukaga imiti yica udukoko.’’

Giitifu Manishimwe yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yihanganishije Kimenyi Yves uri guca mu buribwe bukomeye bw’imvune yagize

Biratangaje: Juventus yanze gutererana umukinnyi wayo