in

Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports yanyomoje ibirimo kuvugwa yemeza ibintu 2 Al Hilal Benghazi yabasabye gukora byerekana ko umukino uhari kandi biteguye neza

Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports yanyomoje ibirimo kuvugwa yemeza ibintu 2 Al Hilal Benghazi yabasabye gukora byerekana ko umukino uhari kandi biteguye neza

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yatangaje ko umukino uzabahuza na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya uhari kuko ntakintu na kimwe barakira kigaragaza ko umukino udahari.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Libya kujya kuba yitegura umukino uri kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya Al Hilal Benghazi wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Ubwo iyi kipe yageraga aho igomba kuruhukira mu gihugu cya Misiri i Cairo, Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports yatangaje ko umukino uzaba ntakabuza kuko ikipe ya Al Hilal Benghazi bari mu nzira yabasabye ko ubwo umukino uzaba ugiye kuba bazafata umunota umwe bakibuka bazize ibiza ndetse bakira n’ubundi butumwa bubamenyesha ko hazaba ikiganiro n’itangazamakuru tariki 14 Nzeri 2023, kuri uyu wa Kane ariko ntabwo barabona ububamenyesha ko umukino utazaba.

Ibi bintu bibiri byasabwe ikipe ya Rayon Sports n’ibigaragaza ko uyu mikino uzaba ntakabuza kuko ntibyategurwa umukino udahari. Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports biteguye neza uyu mukino bijyanye nibyo barimo kugenda batangaza, urabona ko bifitiye icyizere.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihembo byahawe abanyeshuri 10 bahize abandi mu gihugu mu gutsinda ibizamini bya Leta

RIP! Umuhanzi wari ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo yitabye Imana ku myaka mike