in

Uwari usigaye wo kubara inkuru nawe arapfuye! Umugabo wagwiriwe n’urukuta mu mvura yaguye i Kigali na we apfiriye kwa muganga akurikira umugore n’abana babo bo bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari uri kwitabwaho mu bitaro nyuma yo kugwirwa n’urukuta mu karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi na we yitabye Imana.

Aje akurikira umugore we n’abana babo babiri na bo baguye muri ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali.

Ni imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, aho ikimara kugwa urukuta rw’amabuye rwagwiriye inzu yari irimo ababyeyi n’abana babo maze umugore n’abana bahita bitaba Imana, umugabo ajyanwa kwa muganga none nawe ahise apfa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umwicanyi Kazungu yiregura imbere ya perezida w’urukiko amaze gusomerwa uko yicaga abantu, yanze gusaza imigeri ashyira umupira hasi maze asaba Perezida w’urukiko ko yaba umuzamu mwiza (VIDEWO)

Ikipe y’igihugu Amavubi yisanze ku mwanya yakoreye ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA