in

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumufasha ikintu gikomeye kugirango atabajyana muri FIFA bagacibwa akayabo

Alain Andre Laundet watozaga ikipe ya Kiyovu Sport yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamusubiza mu nshingano ze yari afite cyangwa akabajyana muri FIFA.

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2022, ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko umutoza Alain Andre Laundet yahagaritswe ku nshingano zo gutoza iyi kipe ahubwo akagirwa Manager ushinzwe ibikorwa by’umupira by’iyi kipe.

Nyuma y’ibi ntabwo uyu mutoza yabyishimiye bituma agenda atangaza amagambo akomeye ku buyobozi bw’iyi kipe, avuga ko abagira inama Perezida Mvukiyehe Juvenal ari injiji cyane kuko bamushuka agakora ibintu bitumvikana cyane.

Amakuru twamenye ni uko uyu mutoza yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sport abumenyesha ko kugeza ubu ataremera ko ubuyobozi bwakoze amakosa kubera ko nta mukino uraba ngo ntawutoze, ariko ko yatanze umunsi wo kuwa mbere w’icyumweru gitaha ko bagomba kuba bamugaruye mu nshingano ze yaje akora bitabaye ibyo azahita ageza ikirego cye muri FIFA arega iyi kipe bagatangira urugendo rwo kuburana.

Mu masezerano uyu mutoza yasinye avuga ko yaje ari Manager w’iyi kipe ariko afite n’inshingano zo gutoza iyi kipe ya Kiyovu Sport ariko ntabwo uyu mutoza abyemera gutyo ahubwo avuga ko abayobozi b’iyi kipe ntamuntu n’umwe uzi ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu bagenda bakora ibintu batabanje gusoma neza ingingo zikubiye mu masezerano.

Ibi bintu bishobora kuzatuma ikipe ya Kiyovu Sport yongere kubura igikombe nkuko byagenze mu mwaka ushize kubera ko baraje bakomeze bahugire muri ibi bibazo byose bibagirwe ikipe yabo nkuko bimeze muri APR FC kugeza ubu imaze imikino 3 yose nta ntsinzi ibona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega ukuntu usa nka mama wawe! Ifoto ya Kwizigira Jean Claude ari kumwe na Mama we ndetse n’umugore we yazamuye imbamutima z’abantu benshi

Kera kabaye, Rayon Sports igiye gukora ikintu kizahora mu mitima y’abakunzi bayo