in

NdababayeNdababaye

Uwari umukunzi mushya wa Jay Polly ahishuye agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Kessy Kayonga wari umukunzi wa Jay Polly bari bamaranye imyaka ibiri bakundana, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umukunzi we atangaza ko atarabyemera wenda azabyakira nagera mu Rwanda ahishura ko bari bafitanye imishinga miremire.

Kessy Kayonga ni we wari umukunzi mushya wa Jay Polly bakaba bari bamaranye imyaka ibiri bakundana nyuma y’uko uyu muraperi atandukanye na Sharifa wamubyariye imfura. Uyu mukobwa utuye muri Kenya, yagiranye ikiganiro na BBC atangaza agahinda yatewe n’urupfu rwa Jay Polly anahishura ko yari afitanye imishinga myinshi n’uyu muraperi. Yagize ati: “Ni agahinda gakomeye, n’ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera.”

Uyu mukobwa yahamije ko urukundo rwe na Jay Polly rwari rumaze imyaka ibiri anahishura ko bari bafitanye gahunda ndende ati: “Twari dufitanye imishinga myinshi cyane.” Uyu mukobwa kandi yanavuze ku byo abona Jay Polly asize imusozi nk’umurange. Yagize ati: “Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n’impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Icyateye urupfu rwa Jay Polly

Umugabo yashatse kwishyira mu mvune z’umugore ukuriwe,dore ibyo yakoze