Uwahoze ari perezida wa Arijantine, Mauricio Macri, yashimangiye ko kapiteni Lionel Messi azatorerwa kuba perezida naramuka afashije Arijantine gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Arijantine igeze mu cyiciro cya 1/4 nyuma yo gutsinda Ositaraliya ibitego 2-1 mu cyiciro cya 1 8 ibifashijwemo na Messi wagaragaye nk’umukinnyi witwaye neza, kandi amaze gutsindira Arijantine ibitego bitatu.
Macri aganira na MARCA yagize ati “Yego, twese twamutora ‘Messi’ nka perezida. Icy’ingenzi ni uko ikipe imwishimira, kandi umuka ni mwiza.
Yongeyeho ati: “Leo Messi, utari mwiza gusa ku isi, ariko 80% by’abaturage ba Doha bifuza ko Messi yaba nyampinga w’isi”.