Pastor Théogene Niyonshuti witabye Imana azize impanuka yakoreye mu gihugu cya Uganda, yakunze kumvikana avuga ubuhamya bwe bukakaye, abyirukira ku muhanda gusa apfuye amaze kugera kuri byinshi.
Niyonshuti yinjiye mu buzima bwo ku muhanda yirwanaho nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize umuryango we wishwe, arokoka ari umwe.
Nyuma yo kurambirwa n’ubuzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse ahamyaga ko akigahagazemo yemye kugeza ubwo yavaga mu mubiri.
Uyu mukozi w’Imana, yapfuye amaze kuzuza inzu nziza cyane i Kigali, asize amaze kubyara abana bane (abakobwa 2 n’abahungu 2) ndetse kandi hari abandi bana barenga 18 yari asanzwe arera iwe mu rugo.
Dukomeje kwihanganisha abagize umuryango we, kandi ku bantu bizera Imana, bizera ko aho ari aruhukiye mu mahoro kubera ko icyabaye ari umubiri watandukanye n’ubugingo. Bivuze ngo ubugingo bwe bukomeje kubaho kugeza iteka ryose.