Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC aho isaha n’isaha araza gusinya muri iyi kipe.
Tuyisenge Jacques wamaze gutandukana n’ikipe ya Apr Fc yari abereye kapiteni yamaze kumvikana na Police FC aho ashobora kuza gusinya uyu munsi.
Ikipe ya Police Fc yamaze kumvikana n’uyu Rutahizamu ko azasinya umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro.
Jacques yatandukanye n’ikipe ya Apr Fc nyuma yo kubona ko nta mwanya ahabwa mu kibuga, agahitamo kwigumura ku mutoza Adil Erradi Mohammed.
Tuyisenge Jacques niwe wari kapiteni mukuru mu ikipe ya Apr Fc, aho yanyuzagamo akaba n’umutoza w’ungirije.