Uwanze ko bagira nta mahoro agira! Umugabo witwa Joseph utuye mu karere ka Gatsibo arashinjwa kwigira imfizi y’akarere aho yiyemeje kuryamana na buri mugore wese baturanye kabone niyo yaba afite umugabo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batunga agatoki umwe mu bagabo utuye muri aka gace.
Uyu mugabo bamushinja ko yiyemeje kuzaryamana n’abagore bose batuye mu Mudugudu ndetse kandi ko umugore uzagerageza kumwima azamubuza amahwemo n’umutekano.
Umwe muri aba bagore yagize ati: “Hashije iminsi 2 aragaruka arambwira ati mbabarira turyamane urabona ndi umugabo utakenera igitoki ngo ukibure ndi umugabo ufite buri kintu cyose. Ndamubwira nti ndinda ndyamana nawe abo wangaje ku musozi barangana iki ku buryo njya kuryamana nawe.”
Yongeraho ko nyuma y’uyu mugabo asabiye uyu mugore ko baryamana bikanga yavuze ko azamuhiga kugeza apfuye akaba yaranagiye ahonda ku rugi rw’iwe ndetse n’amadirishya ndetse kandi ko kugeza ubu bemeza ko mu gihe baba bahuriye mu nzira umwe yakwica undi
Aba bagore bongeraho ko iyo uyu mugabo agusabye kuryamana nawe ukamwangira anatangira gahunda zo kuguteranya n’umugabo.
Undi ati: “Ejo bundi naraje nsanga yicaranye n’umugabo wanjye aramubwira ngo yanguriye ikirori ngo n’ubwo atandongoye ariko igihe yanshakira yambona. Ubwo naraje ntongana n’umugabo twenda kwicana.”
Aba bagore kimwe n’abandi baturage bavuga ko uyu mugabo uretse no gushaka gusambanya abagore bose anateza umutekano muke
Musengimana Joseph atera ahakana yivuye inyuma ibirego aregwa n’aba bagore agashimangira ko ari inyangamugayo ntaho ahuriye n’izi ngeso.
Ati: “Kuva nabaho iyo ngeso sinyizi ndetse nta na kimwe nari naregerwa.”
Aganira na BTN TV, Habanabakize Landouard, umunyamabanga shingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kiziguro avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.