in

Uwamutumye ndamuzi – Antha Biganiro yamennye amabanga kuri ruswa ivugwa mu mupira w’i Nyarugenge

Nyuma y’amajwi yasakaye agaragaza Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka Miggy, agerageza kugura umukino, ubuyobozi bwa Muhazi United bwahise bumuhagarika by’agateganyo. Ibi bibaye mu gihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo ryatangaje ko rigiye gukurikirana iki kibazo, rihamagaza Miggy ngo yisobanure.

Mu kiganiro Mucyo Antha Biganiro, wahoze ari umunyamakuru wa Radio TV10, yagiranye n’iyo radiyo yahoze akorera, yatangaje ko ibyabaye kuri Miggy bitamugwiririye wenyine. Yavuze ko ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari rusange, gusa ngo hari abahishirwa.

Antha yagize ati “Ndagira ngo nkuhamirize ko hari bamwe mu bayobozi b’amakipe akomeye, baramutse bisanze muri aya makosa, ntibabibazwa, ntibabihanirwa, ariko Miggy yabaye umusivire, ni umuntu usanzwe ntabwo agikinira ya makipe yibikomerezwa. Yakomeje agira ati: ” Mwe mwibaze muti Miggy yaritumye, ninde wamutumye gukora ibi bintu? Igisubizo kiroroshye, Miggy yaratumwe, ni Aba-Yovu bamutumye, sinshaka mubagaragaza ariko ndabazi, uwamutumye ndamuzi, n’ibyo yamutumye ndabizi..”

Antha yemeje ko ikigo cy’iperereza (RIB) kiramutse kigiye mu materefone y’abatoza n’abakozi b’amakipe mu Rwanda, hasangwamo ibirenze amajwi ya Miggy. Ibi bivuze ko ikibazo gishobora kuba kinini kurusha uko benshi babitekereza.

FERWAFA yavuze ko izakora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, bikaba bitegerejwe kureba niba hari ibihano bikomeye byafatwa kuri Miggy cyangwa abandi basanga babigizemo uruhare.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC yitwaye neza mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro