in

Uwahoze ari umutoza w’abatarengeje imyaka 17 arashinjwa gusambanya abana benshi b’abahungu.

Umutoza ukomeye w’umupira w’amaguru muri Gabon, Patrick Assoumou Eyi, uzwi cyane ku kabyiniro ka Capello, arakekwaho kuba yarakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abana babarirwa muri magana kandi umukuru w’igihugu kuwa Gatanu yasabye ubutabera gufungura iperereza no kurigeza muri federasiyo zose za siporo mu gihugu, hakarandurwa icyo yita “inyamanswa z’ubusambanyi”.

Minisitiri w’imikino, Franck Nguema, yatangarije abanyamakuru ati: “Patrick Assoumou Eyi (…), umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 kugeza mu 2017, yaba yarahohoteye abahungu babarirwa mu magana mu rwego rw’imirimo ye yo gutoza umupira w’amaguru”.

Perezida wa Repubulika, Ali Bongo Ondimba, kuri we “iyi dosiye iremereye kandi bitemewe”, yategetse Nguema “kwegera minisitiri w’ubutabera kugira ngo hatangizwe iperereza ry’ubucamanza mu muryango w’umupira w’amaguru w’igihugu kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze kuba ryakorewe abana, abahungu n’abakobwa, hagamijwe kumenya abashobora kuba bakora ibyo byaha bibi“.

Bwana Nguema yongeyeho ati: “Namusabye kandi … kwagura iperereza kuri federasiyo z’imikino zose mu gihugu kuko ubungubu, ikigamijwe ari ukurandura inyamanswa z’ubusambanyi mu miryango y’igihugu ya siporo”.

Iki kibazo cyashyizwe ahagaragara kuwa kane ushize n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Abahohotewe bavuganye na The Guardian bavuga ko batavuganye na polisi y’igihugu kubera ko batizeye ubutabera bwa Gabon nk’uko byatangajwe na Nguema.

Uregwa uzwi cyane mu mupira w’amaguru muri Gabon ku kabyiniriro ka “Capello”, Patrick Assoumou Eyi, izina rye ryashyizwe ahagaragara mu nkuru ya The Guardian, yari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 kugeza muri 2017, kuva icyo gihe akaba umuyobozi wa tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Estuaire, intara y’umurwa mukuru Libreville.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rayon Sports ihagaritse ba myugariro bayo babiri.

Umukobwa w’uburanga yavugishije benshi, ubwo yemezaga ko atarongorwa n’umugabo wagiye mu tubyiniro.