Umuhanzi ukiri muto Perrie Edwards hamwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahoze muri Arsenal Alex Oxlade-Chamberlain yambitse impeta uyu muririmbyi.
Iyi couple kandi iri kwitegura gukora ubukwe vuba aha mu minsi mike.
Edwards w’imyaka 28, yatangaje kuri Instagram ye ko yambitswe impeta y’urukundo mu mpera z’icyumweru dusoje.
Uyu muhanzikazi yanditseho ndetse anashyiraho urukurikirane rw’amafoto kuva mu bihe bidasanzwe ati: “Mu ijoro ryakeye, urukundo rw’ubuzima bwanjye rwamanutse ku ivi rimwe. ndavuga ngo Yego!”
Alex Oxlade-Chamberlain we yagize ati: “Madamu Oxlade-Chamberlain agiye kuba!” ahita ataginga uyu mukobwa.