in

Uwacyirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje! Miss Uwase Raissa wirutse mu basore kugeza n’aho yambikwa impeta y’urukundo akaza kuyamburwa, yazinutswe ibyo gukirigitwa na buri wese (AMAFOTO)

Uwacyirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje! Miss Uwase Raissa wirutse mu basore kugeza n’aho yambikwa impeta y’urukundo akaza kuyamburwa, yazinutswe ibyo gukirigitwa na buri wese.

Miss Uwase Raissa Vanessa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda, kuva ubwo akaba umwe mu bagarukwaho ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byandika imyidagaduro kubera inkuru z’urukundo rwe, yahishuye ko yamaze guhurwa ibyo gukundana.

Ni amagambo uyu mukobwa yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari ahaye umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Mu bibazo yabajijwe harimo abakomoje ku bijyanye n’urukundo rwe, bamubaza niba hari umusore waba yarigaruriye umutima we.

Mu kubasubiza uyu mukobwa yagize ati “Nta mukunzi mfite nta n’uwo nshaka. Nishimiye uku meze.”

Hari uwamubajije niba yizeye neza ko atazongera gukunda ukundi, amusubiza agira ati “Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.”

Uretse ibijyanye n’urukundo rwe, ikindi uyu mukobwa yahishuye ni uko atakinywa inzoga, aha akaba yasubizaga uwari umubajije igihe bazasangirira divayi.

Muri Werurwe 2023 nibwo Miss Vanessa yeruye ko yatandukanye n’umusore bari bamaze igihe bakundana, ahamya ko kuva ubwo nta mukunzi afite.

Iby’uko yatandukanye n’uyu musore, Miss Vanessa nabyo yabigarutseho mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Vanessa wari wavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo yamamaye mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere akurikiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birasekeje! Rutahizamu wa FC Barcelona yataye bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero amarayo iminota irenga 9 abandi bari gukina

Umwiryane watangiye gututumba muri Murera! Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yagiranye amakimbirane n’umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo