Ikipe ya Fc Barcelona yakoresheje ibishoboka byose, ica mu bakinnyi bayo bakomeye, ikoresha imbaraga z’amafaranga ndetse ibicishije no mubuyobozi bwayo itangiza ibiganiro bikomeye kugirango irebe ko yakwigarurira umukinnyi Marco Verrati ,gusa kurubu isosi yaguyemo inshishi bitewe n’icyemezo gikakaye umuyobozi wa PSG. Naser Alkhelaifi yafatiye uyu mukinnyi bitewe nuko atifuza kumurekura.
Inkuru izindukiye ku kinyamakuru L’Equipe iravuga ko umuyobozi w’ikipe ya Paris Saint Germain Khelaifi yanze kwitwaba Telefone ya Verrati ndetse n’iyumuhagarariye mu mategeko kuko kuruhande rwe atifuza ko uyu musore ava muri ino kipe, gusa uyu musore mu biruhuko yagiriye ku kirwa cya Ibiza yavuzeko atifuza gusubira i Paris, arifuza kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kuganira ndetse no kugirana ibihe byiza na Lionel Messi ndetse na Suarez abakinnyi b’iyi kipe. Andi makuru dukesha ikinyamakuru Sky Italia aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona itazagura Marco Verrati amafaranga arenze ayaguzwe Luis Suarez, mu gihe ikipe ya PSG yashakaga guhabwa miliyoni 88 z’amayero kugirango igurishe uyu mukinnyi. Tukaba dutegereje kureba uburyo ikipe ya Fc Barcelona izitwara muri iki kibazo.
Ikipe ya Fc Barcelona yari yaramaze guterera agati mu ryinyo yizeye ko izabona uyu mukinnyi kuburyo bworoshye, gusa kuri ubu iyi dosiye ikaba yasubiye irudubi bitewe n’impamvu twavuze haruguru.