in

Kivumbi King uherutse gukozanyaho na Papa Cyangwe ubu yatangaje igitaramo kidasanzwe yateguye hanze y’urwanda

Kivumbi King uherutse gukozanyago na Papa Cyangwe ubu yatangaje igitaramo kidasanzwe yateguye hanze y’urwanda.

Umuraperi Kivumbi King agiye gutaramira i Burundi ku nshuro ya mbere, urugendo avuga ko rutangiza ibindi bikorwa bizamufasha kuzamura izina rye.

Uyu muraperi w’imyaka 23 ategerejwe i Bujumbura mu gitaramo cyiswe “Kivumbi Live in Burundi” giteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2022, Kivumbi yavuze ko iki gitaramo kibimburiye ibindi bikorwa ateganya gukora mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka Utah.

Uyu musore uherutse gukora ibitaramo bibiri muri Pologne na Kenya, avuga ko yiteguye gutaramira i Burundi nyuma y’igihe kinini yari amaze abitegura, ariko ntibigerweho kubera impamvu zitandukanye.

Iki gitaramo Kivumbi azaba arimo nk’umuhanzi mukuru, azagihuriramo n’abahanzi bagezweho i Burundi no hanze yabwo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Drama T na Easy Boy.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Abavuzweho inkuru y’urukundo berekeje Dubai mu gitaramo -AMAFOTO

Ubu bwo ni ubugome ndengakamere :Ruhango umugabo yihanukiriye yasa mugenzi we ifuni yo mu mutwe ahita apfa