in

Ubu bwo ni ubugome ndengakamere :Ruhango umugabo yihanukiriye yasa mugenzi we ifuni yo mu mutwe ahita apfa

Ubu bwo ni ubugome ndengakamere :Ruhango umugabo yihanukiriye yasa mugenzi we ifuni yo mu mutwe ahita apfa.

Mu Kagari ka Kagenzi ho mu Murenge wa Ntongwe, barashinja Bimenyimana Paul gukubita Mbarubukeye Emmanuel  ifuni mu mutwe  bikamuviramo urupfu.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage avuga ko Bimenyimana Paul yiriranywe na mugenzi we  Mbarubukeye Emmanuel basangira inzoga, gusa ngo Mbarubukeye asuzumye asanga amafaranga 8500frw yari afite yabuze.

Abaturage batangaje ko umugore wa Mbarubukeye yagiye kubaza uyu Bimenyimana Paul  niba ntayo yabonye aramukubita.

Bavuga ko  uyu mugore yatanze ikirego kwa Mudugudu, amusubiza ko icyo kibazo azagikemura mu gitondo bukeye.

Mbarubukeye amaze kumva ko Bimenyimana Paul yakubise umugore we, yagiye iwe kubimubaza aho kumusubiza, afata ifuni ayimukubita mu mutwe arapfa.

Bivugwa ko uyu mugabo Bimenyimana yahise acika, Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwabaye saa mbili n’igice zijoro,  ngo abanyerondo bakaba barinze uwo umurambo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kivumbi King uherutse gukozanyaho na Papa Cyangwe ubu yatangaje igitaramo kidasanzwe yateguye hanze y’urwanda

Umuforomokazi yateye benshi gucika ururondogoro kubera uburyo anyongamo ikibuno cye(AMAFOTO)