in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Christopher

Amazina

Christopher ni izina rihabwa umwana w’umuhungu,rifite inkomoko mu Kigereki (Christophoros) no mu Kilatini ku izina Christopherus risobanura ufite Yesu mu mutima we cyangwa uwakurikiye Yesu.

Bitewe n’igihugu bamwe bamwita, Chris, Christoph, Christy,Christophe n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Christopher

Ni umuntu uzi gufata mu mutwe cyane, niyo akiri umwana aba azi gufata mu mutwe niyo yaba atazi icyo bisonuye.

Ajya afata umwanya agatuza, akisubiramo akareba ibyo yatunganyije n’ibyamunaniye agafata ingamba.

Christopher, ni umuntu urangwa no kwigenga, ku buryo ushobora kumwereka ukuri inzira yagakwiye gukurikiza nawe akakwihorera akanyura inzira ye.

Akunda gukora akazi kamuhuza n’imbaga nyamwinshi nko gukora politiki, kuba umushyushyarugamba n’ibindi bituma yemeza abantu benshi.

Ni umuntu uzi gusabana ariko akanamenya kwihagararaho ku buryo kuba muri inshuti bitavuze ko umenya ibye byose cyangwa ngo winjire mu buzima bwe bwite.

Ni umuntu w’amarangamutima menshi,utazi kuyahisha ibyo bituma iyo arakaye agaragaza amahane ye cyane. Ahinduka nk’inyamaswa y’inkazi kuko iyo umushotoye cyangwa ukamwendereza aguhagurukana ukumirwa.

Mu rukundo ahinduka vuba, iyo mutandukanye uyu munsi, ejo aba yamaze kubona indi nshuti

Iyo akiri umwana, aba adakunda kuvuga , yigunga ariko iyo yitaweho akagaragarizwa urukundo birashira.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Clémentine

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Clovis