“Urwego rwa Mbaoma ni mu kiciro cya kabiri” Umusesenguzi Kazungu Clever yongeye kwitandukanya na rutahizamu wa APR FC ahamya ko adakwiriye gukina mu kiciro cya mbere.
Mu kiganiro Urukiko Rw’imikino wo kuri uyu wa Gatanu, Kazungu Clever yemeje ko rutahizamu wa APR FC Mbaoma adakwiriye gukina mu kiciro cya mbere.
Ubwo abakorana na Kazungu bapangaga ikipe ya APR FC iraza gukina na PYRAMIDS, bageze ku bagomba gukina basatira, aho bari bari kugereranya Nshuti Innocent na Mbaoma.
Bagenzi ba Kazungu bemeje ko Nshuti agomba kubanzanyamo Mbaoma, bigeze kuri Kazungu we yahise avuga ko kubanzamo Mbaoma bimeze nk’amaburakindi.
Ageze kuri Mbaoma, yahise yemeza ko we urwego rwe ari mu kiciro cya kabiri.