Agaciro k’ifaranga kagenwa bitewe nuko rihagaze ugereranyije n’ifaranga ry’amerika cyangwa se Idorali ry’america. Amafaranga y’ibihugu byo muri Afurika ntakunze kugira agaciro kari hejuru bitewe ahanini n’ibibazo bya hato na hato mu bukungu bitajya bibura muri ibi bihugu.
Ariko bimwe mu bihugu by’afurika byamaze gutera imbere nka Afurika yepfo bifite ifaranga ryihagazeho ugereranyije n’idorali ry’amerika.
Urutonde rw’ibihugu 15 bifite amafaranga afite agaciro muri Afurika ruyobowe n’igihugu cya Afurika yepfo maze ku mwanya wa nyuma hakazaho igihugu cya Zambia.
Igitangaje nuko mu Karere k’iburasirazuba, u Rwanda ndetse n’Uburundi aribyo byonyine bitaza mu myanya 15 bivuzeko biza mu myanya y’inyuma cyane mu kugira amafaranga afite agaciro.
Reba urutonde uko ruhagaze hano hasi: