in

Urutonde rw’amakipe akomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana nayo bagomba guhitamo imwe bazakina kuri Rayon Day

Urutonde rw’amakipe akomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana nayo bagomba guhitamo imwe bazakina kuri Rayon Day ndetse harimo niyabuzeho gato ngo itware igikombe gikomeye muri Afurika

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gukora ibishoboka byose ngo burangize ibintu hakiri kare ntibizabe nk’umwaka ushize aho Shampiyona yagiye gutangira ibintu byinshi bitarakorwa.

Ku munsi wejo hashize kuwa mbere ubwo abandi bari muri Konje, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyukiye ku biro by’iyi kipe kugirango hagire ibinozwa bitararangira. Ubu buyobozi buracyafite byinshi bugomba gukora harimo no gutegura uko iyi kipe iratangira imyitozo ndetse ni uko umunsi wa Rayon Sports (Rayon Day) uzaba umeze.

Abantu benshi murabiziko kuri uyu munsi wa Rayon Sports, hakinwa umukino uba ukomeye ukurikira abakinnyi baba berekanywe ndetse n’ibiba byakozwe. Mu makipe Rayon Sports yamaze kumvikana nayo igomba guhitamo imwe harimo ikipe ya SIMBA SC, Yanga Africans ndetse na Raja Cassablanca yo mu gihugu cya Marocco isanzwe ifite imikoranire n’iyi kipe.

YEGOB twamenye ko muri aya makipe yose Rayon Sports yamaze kuvugana nayo iyirimo guhabwa amahirwe menshi ni Yanga Africans bitewe ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bubona ariyo ishobora kuyorohereza haba mu ngendo ndetse no gucumbikirwa hano mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri, igiye gutangira gushyira ahagaragara abakinnyi yamaze kongerera amasezerano ndetse n’abakinnyi bashya bakomeye yamaze gusinyisha bagomba kuyifasha umwaka utaha w’imikino.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inda nini tuyime amayira! Umugabo yishe umugore we ahita ajya kwirega nyuma yo gupfa ibishyimbo bikaranze

N’abakobwa b’i Nyarugenge baricana! Umukinnyi wa mbere w’umunyampahanga APR FC yasinyishije ageze ku kibuga cy’indege atarwiyambitse[ Amafoto]