in

Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bazahamagarwa mu Amavubi azacakirana na Benin

Abakinnyi bane ba Rayon Sports barahabwa amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer.

Amavubi afitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Benin muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe akaba aribwo umutoza Carlos Ferrer azashyira hanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bakamufasha kwegukana intsinzi.

Mu bakinnyi ba Rayon Sports bahabwa amahirwe yo kuzahamagarwa mu Amavubi barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, umuzamu Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise na myugariro w’iburyo Mucyo Didier ‘Junior’.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iri mu itsinda rya 12 ‘L’ aho iri kumwe na Senegal, Benin na Mozambique, u Rwanda rufite inota rimwe nyuma y’imikino ibiri aho Amavubi yanganyije na Mozambique igitego 1-1, nyuma Senegal itsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Africa; Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa

Urugendo rwa Neymar muri PSG rurangiriye mu marira ku mpande zombi