in ,

Urutonde rw’abakinnyi 30 bazahatanira Ballon D’Or 2016 rwashyizwe ahagaragara

Nkuko twabibabwiye ikinyamakuru France Football nyuma yo gutandukana na FIFA cyazanye amategeko mashya mu itangwa ry’igihembo cya Ballon D’or.

Rimwe mu mategeko mashya akaba ari kuba aho gutangaza abakinnyi 23 nkuko twari tubimenye, ubu baratangaza abakinnyi 30. Itangazwa ry’abako bakinnyi rero ritakaba rimaze amasaha make ritangaiye aho kugeza ubu bamaze gutangaza abakinnyi 10.

Dore abakinnyi bamaze gutangazwa kugeza ubu:

Sergio Agüero (Argentine/Manchester City)

Yatsinze ibitego 34 muri uyu mwaka harimo 22 byo muri Premier League

Pierre-Emerick Aubameyang (GABON/Borussia Dortmund)

Uyu ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza hariya ku mugabane w’i Burayi aho akomeza kwigaragaza cyane mu ikipe ya Dortmund.

Gareth Bale (Pays de Galless/Real Madrid)

Gareth Bale yafashije Real Madrid kwegukana Champions League ndetse ageza ikipe ya Wales muri kimwe cya kabiri cya Euro 2016

Gianluigi Buffon (ITALY/Juventus Turin)

Ku myaka 38 y’amavuko Buffon akomeje kugenda agaragaza ko ari umunyezamu w’umuhanga cyane bikaba aribyo bituma agaragara kuri uru rutonde

Cristiano Ronaldo (PORTUGAL/Real Madrid)

Cristiano Ronaldo yafashije Real Madrid kwegukana Champions League ndetse afasha Portugal mu nzira yayo yo kwegukana Euro 2016.

Antoine Griezmann (FRANCE/Atletico Madrid)

Griezman yageje ikipe ya Atletico Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League aho yagiye ayikoreye kubitugu akubita Barca ibyo abona ntibihagije arongera kubita Bayern ageze imbere ya Real biranga. Nyuma yibyo uyu musore yaragiye yikorera France nayo aragenda ayigeza ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 ndetse ni nawe mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa aho yastinze ibitego bigera kuri 6.

Kevin De Bruyne (BELGIQUE/Manchester City)

Kevin De Bruyne ni umwe mu basore bazengereje Defence za hariya mu Bwongereza, ubishidikanyaho yabibaza bafana ba Man U.

Paulo Dybala (Argentine/Juventus Turin)

Paulo Dybale ni umwana ukiri muto gusa ku myaka 22 y’amavuko amaze kwerekana ko ari umuhanga ku buryo budasubirwaho aho akomeza kwigaragaza umunsi ku munsi mu ikipe ya Juventus.

Diego Godin (Uruguay/Atlético de Madrid)

Godin umuntu yakwemeza adashidikanya ko ari umwe muri ba myugariro beza ku isi, ubihakana yabibaza MSN cyangwa se Bayern.

Gonzalo Higuain (Argentine/Juventus Turin)

Gonzalo Higuain uyu we nta byinshi umuntu yamuvugaho kuko Transfert ye ava muri Napoli ajya muri Juventus kuri miliyoni 96 z’amayero ni ikigaragaza ko ari umuhanga ndetse kureba mu izamu ari utuntu twe.

Mukomeza gukurikira Yegob.rw kugirango mubashe kumenya n’abandi ari nako tugenda tubagezaho ibikorwa bitandukanye by’aba basore.

Nyuma abo ni abandi batanu
Ballon d'or
Abo ni batanu ba mbere batangajwe

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar b’abanyarwandakazi bagiye bashyira hanze bambaye bikini (amafoto)

Umpa impamvu by D-roy