in

Urutonde rw’abakinnyi 23 ba Rayon Sports baratangira umwiherero mu Bugesera bitegura Gasogi United imeze nk’intare yakomeretse

Umutoza Haringingo Francis Christian yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 23 barajya mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Urutonde rw’abakinnyi 23 barajya mu mwiherero

Hakizimana Adolphe

Nkurunziza Felecien

Mugisha Francois

Paul Were Ooko

Iraguha Hadji

Kanamugire Roger

Mitima Isaac

Mucyo Didier ‘Junior’

Iradukunda Pascal

Nishimwe Blaise

Joachiam Ojera

Mbirizi Eric

Ngendahimana Eric

Ganijuru Elie

Rudasingwa Prince

Bavakure Ndekwe Felix

Heritier Luvumbu Nzinga

Musa Esenu

Twagirumukiza Aman

Rwatubyaye Abdul

Hategekimana Bonheur

Essomba Leandre Willy Onana

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uko imbwa ya Elon Musk yazamuwe mu ntera ikagirwa umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter 

Pasiteri yapfuye yishwe n’inzara nyuma yo gushaka kwigana umwana w’Imana Yesu/Yezu Kristo