Ikipe ya Intare FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakira Rayon Sports mu mukino w’igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Intare FC izakira Rayon Sports mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino uzabera kuri Ikirenga Stadium iherereye i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari naho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera umwiherero ndetse n’imyitozo ya buri munsi.
Urutonde rw’abakinnyi 11 Haringingo Francis Christian azabanza mu kibuga
Umuzamu : Hategekimana Bonheur
Ba myugariro : Nkurunziza Felecien, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ngendahimana Eric na Rwatubyaye Abdul ©.
Abo hagati : Mugisha Francois, Kanamugire Roger na Mbirizi Eric.
Ba rutahizamu : Moussa Camara, Boubacar Traore na Paul Were Ooko.