Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, ikipe ya Ivoire Olympic ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izaba yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umutoza w’ikipe ya APR FC azaba yakoze impinduka mu bakinnyi bazabanzamo kuko azakoresha abasanzwe ari abasimbura kugira ngo azamure urwego rwabo rw’imikinire.
Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga
Umuzamu : Mutabaruka Alexandre
Ba myugariro : Ndayishimiye Dieudonne, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Younous na Rwabuhihi Aime Placide.
Abo hagati : Nsengiyumva Ir’Shad, Itangishaka Blaise na Ishimwe Annicet.
Ba rutahizamu : Kwitonda Alain ‘Baca’, Nizeyimana Djuma na Nshuti Innocent.