Nyuma y’uko imyaka ya Cristiano Ronaldo ibaye 37 naho imyaka ya Messi ikaba 35, ubungubu bari kugenda bigizwa inyuma n’abakinnyi bakiri bato.
Ubungubu amafaranga asigaye atangwa ku bakinnyi bakiri bato ndetse batanga ikizere cyo kuzakina igihe kirekire, ni muri urwo rwego hakozwe urutonde rw’abakinnyi 10 bahenze ku isi.
Nyuma y’amasezerano mashya ya Mbappé, Haaland ndetse na Vinicius Jr ubungubu bayoboye uru urutonde rutigeze tugaragaho Messi na Ronaldo.
1. Kylian Mbappe (£175.7m)
2. Vinicius Junior (£158.4m)
3. Erling Haaland (£130.4m)
4. Pedri (£115.5m)
5. Jude Bellingham (£114.3m)
6. Phil Foden (£106m)
7. Frenkie de Jong (£96.2m)
8. Luis Diaz (£94m)
9. Ruben Dias (£93.7m)
10. Ferran Torres (£93.6m).
Uru rutonde rukaba rwakozwe n’ikinyamakuru CIES Football Observatory.